Amategeko n'amabwiriza ajyanye n'ifatabuguzi ry'amazi                    Subira Ahabanza

Serivisi Igihe itangwamo Ibisabwa umukiriya Ikiguzi
Ifatabuguzi ry'amazi ku nzu yagenewe guturamo Iminsi 2 (iminsi y'akazi) nyuma y'uko umukiriya aguze ibikoresho Fotokopi y'irangamuntu y'usaba ifatabuguzi,
Fotokopi y'icyangombwa cy'ubutaka,
Kugura ibikoresho bijyanye no gufata amazi (ugahabwa fagitire),
Kwishyura ikiguzi cy'ifatabuguzi kuri konte ya WASAC Ltd
20,000FRW
Ifatabuguzi ry'amazi ku nzu yagenewe guturamo
ku mukiriya uri mu cyiciro cya1 cyangwa icya2 cy'ubudehe
Iminsi 2 (iminsi y'akazi) nyuma y'uko umukiriya aguze ibikoresho Fotokopi y'irangamuntu y'usaba ifatabuguzi,
Fotokopi y'icyangombwa cy'ubutaka,
Kugura ibikoresho bijyanye no gufata amazi (ugahabwa fagitire),
Kwishyura ikiguzi cy'ifatabuguzi kuri konte ya WASAC Ltd
20,000FRW (ashobora kwishyura mu byiciro 6 mu gihe cy'amezi 6)
Ifatabuguzi ry'amazi ku nzu yagenewe ubucuruzi
cyangwa inganda
Iminsi 10 (iminsi y'akazi), nyuma y'uko umukiriya
aguze ibikoresho ndetse akuzuza ibisabwa.
Fotokopi y'irangamuntu y'usaba ifatabuguzi,
Fotokopi y'icyangombwa cy'ubutaka,
Fotokopi y'icyangombwa cy'ubwubatsi,
Kugura ibikoresho bijyanye no gufata amazi,
Kwishyura ikiguzi cy'ifatabuguzi kuri konte ya WASAC Ltd
47, 200FRW
Gusimbura mubazi yibwe cyangwa Ntago cyagenwe Umukiriya yishyura ikiguzi cya mubazi igihe yibwe 47, 200FRW
Gusimbura mubazi yibwe cyangwa Ntago cyagenwe WASAC Ltd yishyura ikiguzi cya mubazi idakora neza
(itabasha gusomwa cyangwa itabasha kubara) nyuma yo kuyigenzura
no kubyemeza
0FRW
Gusaba ipimwa rya mubazi Bikorwa nyuma yo kwishyura amafaranga yo gupima mubazi Kwishyura amafaranga yo gupima mubazi 1,500FRW
Kureba amazi yakoreshejwe n'umukiriya ndetse no gutanga fagitire z'amazi yakoreshejwe n'umukiriya Buri kwezi Nta kiguzi giteganyijwe 0RW
Kwishyura amazi yakoreshejwe n'umukiriya Iminsi 15 nyuma yo hugabwa fagitire Kwishyura Amafaranga ari kuri fagitire
Uburyo bwo kwishyura Umukiriya yishyura fagitire z'amazi yakoresheje binyuze kuri banki z'ubucuruzi cyangwa kuri mobayilomane na eyatelimane Amafaranga ari kuri fagitire
Kongera guhabwa serivice y'amazi Hamaze kwishyurwa amafaranga ya serivise (cyangwa amande) Kwishyura amafaranga ya serivise 5,000FRW
Gukemura ibibazo bijyanye n'ifatabuguzi ry'amazi Bikimara gutangwa 0FRW
Gusubiza urwandiko Mu masaha 48/td> 0FRW
Guhindura aderese y'ifatabuguzi Umukiriya amaze kubisaba 0FRW
Gusesa amasezerano Bikimara gutangwa 0FRW
Gutanga ubufasha bujyanye na serivise z'amazi Hagati y'amasaha 2 n'amasaha 3 0FRW
Kwishyura amafaranga abanziriza amasezerano Umukiriya amaze kwishyura fagitire zose asanganywe Kwishyura fagitire zose asanganywe Kwishyura fagitire
Ubuyobozi bw'ibanze bwandikira Diregiteri ushinzwe ubucuruzi muri WASAC Ltd Ubusabe bwemejwe n'ubuyobozi bw'ibanze bwohererezwa Diregiteri ushinzwe ubucuruzi muri WASAC Ltd Kwishyura fagitire yza buri kwezi ijyanye n'amazi yakoreshejwe
Kwemeza ingano y'amazi yabazwe Amezi atatu Kwishyura amafaranga ya serivise Kwishyura amafaranga ajyanye na fagitire
Amasezerano y'ifatabuguzi ry'amazi Umukiriya agomba kubanza gusinya amasezerano ajyanye n'ifatabuguzi ry'amazi ya WASAC Ltd. 0FRW


Icyitonderwa: Nyuma yo guhabwa ifatabuguzi ry'amazi ya WASAC Ltd, ibikoresho byose biri ku muyoboro w'amazi wa WASAC Ltd, bihinduka umutungo wa WASAC Ltdi>

Ibihano: bijyanye n'ubujura bw'amazi ya WASAC Ltd, Umuntu uwo ari we wese ukoresha amazi ya WASAC Ltd mu buryo bunyuranyije n'amategeko (kuyiba cyangwa kwangiza uburyo amazi
akoreshejwe abarwamo) ashobora guhabwa igifungo cy'amezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) ndetse agacibwa n'amande ari hagati ya miliyoni imwe y'amafaranga y' Urwanda (1,000,000FRW)
na miliyoni eshatu (3,000,000 FRW) z'amafaranga y'Urwanda cyangwa agahabwa kimwe muri ibi bihano.